Umunyemari w’Umunyamerika Jeff Bezos, washinze Amazon, ari mu itsinda ry’abashoramari 1892 Holdings ryaguze imigabane ingana na 38% muri Liverpool FC, nyuma yo kumvikana na Fenway Sports Group (FSG), isanzwe ifite ubwiganze muri iyi kipe. Iri tsinda riyobowe na Amit Bhatia, rikaba ririmo Bezos ndetse n’uwashinze Facebook, Eduardo Saverin. Ku ikubitiro byari byatangajwe ko 1892 Holdings yaguriye FSG hafi kimwe cya gatatu cya Liverpool, ariko amakuru mashya agaragaza ko imigabane yaguzwe ingana na 38%. Nubwo 1892 Holdings ubu ifite hafi 40% by’imigabane, FSG iracyafite ubwiganze n’ububasha bwo
Umunyemari w’Umunyamerika Jeff Bezos, washinze Amazon, ari mu itsinda ry’abashoramari 1892 Holdings ryaguze imigabane ingana na 38% muri Liverpool FC, nyuma yo kumvikana na Fenway Sports Group (FSG), isanzwe ifite ubwiganze muri iyi kipe. Iri tsinda riyobowe na Amit Bhatia, rikaba ririmo Bezos ndetse n’uwashinze Facebook, Eduardo Saverin. Ku ikubitiro byari byatangajwe ko 1892 Holdings yaguriye FSG hafi kimwe cya gatatu cya Liverpool, ariko amakuru mashya agaragaza ko imigabane yaguzwe ingana na 38%. Nubwo 1892 Holdings ubu ifite hafi 40% by’imigabane, FSG iracyafite ubwiganze n’ububasha bwo kuyobora ibikorwa bya Liverpool. Icyakora, iryo tsinda ryahawe amahirwe yo kongera imigabane rikagera ku bwiganze mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, mu gihe FSG yaba ishaka kugurisha cyangwa kugabanya imigabane yayo. Amakuru avuga ko Bezos ari umushoramari w’ingenzi muri iri tsinda ariko atazahita agira uruhare rutaziguye mu micungire ya Liverpool. Bhatia we azaba visi-perezida w’iyi kipe, mu gihe abandi bahagarariye abashoramari bazinjira mu buyobozi bwagutse bwa Liverpool.

Umunyemari w’Umunyamerika Jeff Bezos, washinze Amazon, ari mu itsinda ry’abashoramari 1892 Holdings ryaguze imigabane ingana na 38% muri Liverpool FC





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.