Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko bigoye gukomezanya na yo, ahubwo amahirwe menshi ari uko azajya gutoza hanze y'u Rwanda. Ku munsi wejo hashize, ku itariki 03 Kamena , mu Karere ka Huye kuri sitade Mpuzamahanga yaho , haberaga umukino w'ishiraniro wahuzaga abakeba babiri mu mupira w'amaguru w'u Rwanda. Uyu mukino wari uwanyuma w'Igikombe cy'Amahoro 2023. Warangiye Rayon Sports itsinze APR FC igitego kimwe cyatsinzwe na Eric Ngendahimana.Murera iba itwaye igikombe. Haringingo wagaragazaga ibyishimo Nyuma yo gutwara Igikombe Nyuma y'umukino , ubwo Haringingo utoza

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko bigoye gukomezanya na yo, ahubwo amahirwe menshi ari uko azajya gutoza hanze y'u Rwanda.

Ku munsi wejo hashize, ku itariki 03 Kamena , mu Karere ka Huye kuri sitade Mpuzamahanga yaho , haberaga umukino w'ishiraniro wahuzaga abakeba babiri mu mupira w'amaguru w'u Rwanda.

Uyu mukino wari uwanyuma w'Igikombe cy'Amahoro 2023. Warangiye Rayon Sports itsinze APR FC igitego kimwe cyatsinzwe na Eric Ngendahimana.Murera iba itwaye igikombe.

Haringingo wagaragazaga ibyishimo Nyuma yo gutwara Igikombe

Nyuma y'umukino , ubwo Haringingo utoza Rayon Sports yaganiraga n'itangazamakuru, yaciye amarenga ko ashobora kutazatoza iyi kipe yambara ubururu n'umweru umwaka utaha.

Haringingo mu magambo ya yagize ati "Ngiye gushyira umutima kugushaka ikipe yo hanze y'u Rwanda kuko maze igihe kinini hano. Kugumana na Rayon Sports biragoye ubu".

Haringingo amaze imyaka itandatu mu Rwanda aho yatoje Mukura VS, Police FC na Kiyovu SC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports , atwariyemo Igikombe cy'Amahoro.

Rayon Sports yatwaye Igikombe cy'Amahoro Nyuma y'imyaka 7

A little more informed. A little more connected.