Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyikirije amakipe yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 ibihembo by’amafaranga, mu rwego rwo gushimira umusaruro yagaragaje. Ibi bihembo byatanzwe bigamije gushimira amakipe yitwaye neza no gukomeza guteza imbere ihiganwa muri Shampiyona y’u Rwanda, kugira ngo irusheho kugira ireme n’ihangana ryo ku rwego rwo hejuru. Nk’ikipe yitwaye neza kurusha izindi muri uyu mwaka w’imikino, APR FC ni yo yahawe amafaranga menshi, aho yegukanye miliyoni 115 Frw. Aya mafaranga akubiyemo miliyoni 80 Frw yahawe nk’ikipe yegukanye Igikombe cya
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyikirije amakipe yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 ibihembo by’amafaranga, mu rwego rwo gushimira umusaruro yagaragaje.
Ibi bihembo byatanzwe bigamije gushimira amakipe yitwaye neza no gukomeza guteza imbere ihiganwa muri Shampiyona y’u Rwanda, kugira ngo irusheho kugira ireme n’ihangana ryo ku rwego rwo hejuru.
Nk’ikipe yitwaye neza kurusha izindi muri uyu mwaka w’imikino, APR FC ni yo yahawe amafaranga menshi, aho yegukanye miliyoni 115 Frw. Aya mafaranga akubiyemo miliyoni 80 Frw yahawe nk’ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona, miliyoni 20 Frw za Super Cup, miliyoni 12 Frw z’Igikombe cy’Amahoro ndetse na miliyoni 3 Frw yahawe nyuma yo kuba iya kabiri mu Gikombe cy’Intwari.
Gikundiro, imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda, ni yo yakurikiye APR FC mu mafaranga yahembwe, aho yahawe miliyoni 75 Frw. Mu cyiciro cy’abagore, Rayon Sports WFC yo yahawe miliyoni 54 Frw nyuma y’umwaka mwiza wayifashije kwitwara neza mu marushanwa atandukanye.
Kiyovu Sports yahawe miliyoni 40 Frw nyuma yo gusoza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, mu gihe Police FC yahawe miliyoni 36 Frw kubera umusaruro yagaragaje mu marushanwa atandukanye.
FERWAFA ntiyibagiwe amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, aho Sunrise FC yegukanye igikombe cy’iki cyiciro yahawe miliyoni 25 Frw. Aya mafaranga angana n’aya Mukura Victory Sports, na yo yahembwe muri gahunda yo gushyigikira amakipe yitwaye neza.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda bwatangaje ko kongera amafaranga y’ibihembo bigamije gushishikariza amakipe kurushaho guhatana, kunoza imikorere yayo no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.