Lionel Messi kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina (Albiceleste), akomeje kwandika amateka adasanzwe mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Mu mukino w’Itsinda J Argentine yatsinzemo Algeria, Messi yatsinze ibitego bitatu (hat-trick) bimuhesha uduhigo dushya tunyuranye. Ku myaka 38 n’iminsi 357, Messi yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi mu mateka y’Igikombe cy’Isi utsinze hat-trick. Aka gahigo yagakuyeho Cristiano Ronaldo, wari wagashyizeho mu 2018 afite imyaka 33 n’iminsi 130 ubwo yatsindaga Espagne. Ibitego bitatu Messi yatsindiye ku
Lionel Messi kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina (Albiceleste), akomeje kwandika amateka adasanzwe mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Mu mukino w’Itsinda J Argentine yatsinzemo Algeria, Messi yatsinze ibitego bitatu (hat-trick) bimuhesha uduhigo dushya tunyuranye. Ku myaka 38 n’iminsi 357, Messi yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi mu mateka y’Igikombe cy’Isi utsinze hat-trick. Aka gahigo yagakuyeho Cristiano Ronaldo, wari wagashyizeho mu 2018 afite imyaka 33 n’iminsi 130 ubwo yatsindaga Espagne. Ibitego bitatu Messi yatsindiye kuri Kansas City Stadium byatumye agira ibitego 16 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, anganya aka agahigo na Miroslav Klose w'u Budage. Yanakuyeho kandi agahigo ka Ronaldo “Fenômeno” wa Brazil wari ufite ibitego 15, aba umukinnyi ukomoka muri Amerika y’Epfo umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu Gikombe cy’Isi. Muri uyu mukino kandi, Messi yagejeje intsinzi 17 mu mikino y’Igikombe cy’Isi, anganya aka gahigo na Miroslav Klose, akaba afite amahirwe yo kukiharira mu mikino itaha. Lionel Messi yerekanye ko nubwo ageze mu za bukuru, ubuhanga bwe butigeze bugabanyuka. Mu bitego bitatu yatsinze Algeria, bibiri byari ibitego yatsinze ari hanze y’urubuga rw’amahina. Ibi byatumye agira ibitego 6 yatsindiye kure mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ahigika agahigo kari gafitwe na Rivellino wa Brazil wari ufite 5. Mu bijyanye no gucenga (dribbles), Messi ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka muri iri rushanwa. Mu Gikombe cy’Isi cya 2014, yacenze inshuro 46, mu gihe Diego Maradona yacenze inshuro 53 mu 1986 naho Jairzinho agacenga inshuro 47 mu 1970.

Uduhigo tw’umwihariko Messi yanditse
Imyaka 20 hagati y’igitego cya mbere n’icy’ubu: Messi yatsinze igitego cye cya mbere mu Gikombe cy’Isi mu 2006, ndetse no mu 2026 aracyatsinda. Iyi ni intera y’imyaka 20, agahigo karenze aka Cristiano Ronaldo k’imyaka 16 n’iminsi 160. Imikino n’iminota: Messi amaze gukina imikino 27 y’Igikombe cy’Isi, akaba ari we umaze gukina myinshi kurusha abandi nyuma yo kurenga Lothar Matthäus wari ufite 25. Ni na we umaze gukina iminota myinshi (2,404), aho yakuyeho agahigo ka Paolo Maldini (2,217). Kapiteni w’ibihe byose: Amaze gukina imikino 20 yambaye igitambaro cya kapiteni, akaba akurikirwa na Rafa Márquez (17) na Diego Maradona (16). Assists: Ni we mukinnyi wenyine watanze umupira uvamo igitego mu Bikombe by’Isi bitandukanye bitanu. Man of the Match: Amaze kwegukana iki gihembo inshuro 12, akaba ari na we wenyine watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa (Golden Ball) inshuro ebyiri, mu 2014 no mu 2022. Gushyira akadomo ku mateka Lionel Messi yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka wakinnye Ibikombe by’Isi bitandatu (6), nubwo Cristiano Ronaldo na we ateganyijwe kubigeraho kuri uyu wa 17 Kamena 2026. Mu gihe Argentina ikomeje urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, amaso yose ari kuri Messi ngo harebwe niba azashobora kurenga imikino 30 no kwiharira umwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa rikomeye kurusha andi ku Isi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.