Kylian Mbappé , umufaransa ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Paris Saint-Germain yageze muri Cameroon igihugu se avukamo yakiranwa urugwiro . Kylian Mbappé umaze iminsi mu biruhuko i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nyakanga yageze muri Cameroon yakirwa nk'umwami. Mu mihanda iva ku kibuga cy'indege I Yaoundé hari abaturage benshi bashakaga gukora kuri Mbappé ariko inzego z'umutekajo zikababaza. Ibinyamakuru byo muri Cameroon biratangaza ko Mbappé aje muri icyo gihugu mu bikorwa bitandukanye burimo kuzasura Ikigo cy'amashuri yateye inkunga ubw

Kylian Mbappé , umufaransa ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Paris Saint-Germain yageze muri Cameroon igihugu se avukamo yakiranwa urugwiro .

Kylian Mbappé umaze iminsi mu biruhuko i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nyakanga yageze muri Cameroon yakirwa nk'umwami.

Mu mihanda iva ku kibuga cy'indege I Yaoundé hari abaturage benshi bashakaga gukora kuri Mbappé ariko inzego z'umutekajo zikababaza.

Ibinyamakuru byo muri Cameroon biratangaza ko Mbappé aje muri icyo gihugu mu bikorwa bitandukanye burimo kuzasura Ikigo cy'amashuri yateye inkunga ubwo cyavugururwaga. Kylian Mbappé kandi azahura na Minisitiri w'Intebe wa Cameroon, Bwana Joseph Ngute. 

Kylian Mbappe kandi azakina umukino mu ikipe yo mu kuciro cya 2 yitwa Vent d'Etoudi ya Yannick Noah wamamaye ubwo yaragikina umukino wa Tennis.

Kylian Mbappé ubwo yururukaga indege.

Abashinzwe umutekano bamushakiraga inzira.

A little more informed. A little more connected.