Perezida w’Inzibacyuho w’Umuryango wa Rayon Sports FC, Murenzi Abdallah, yavuze ko ikibazo cy’abakinnyi n’abakozi bafite ibirarane by’amafaranga bakaba baragejeje ibibazo byabo mu nzego z’umupira w’amaguru, kizakemurwa vuba. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu Rwanda Broadcasting Agency (RBA) ku wa 25 Kamena 2026, Murenzi yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora ibishoboka kugira ngo bukemure ibibazo by’abafite ibyo basaba ikipe. Yagize ati: “Turimo kubikurikirana kandi intego ni uko iki kibazo kigomba gukemuka bitarenze iki cyumweru.” Murenzi yavuze ko Rayon Sports
Perezida w’Inzibacyuho w’Umuryango wa Rayon Sports FC, Murenzi Abdallah, yavuze ko ikibazo cy’abakinnyi n’abakozi bafite ibirarane by’amafaranga bakaba baragejeje ibibazo byabo mu nzego z’umupira w’amaguru, kizakemurwa vuba. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu Rwanda Broadcasting Agency (RBA) ku wa 25 Kamena 2026, Murenzi yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora ibishoboka kugira ngo bukemure ibibazo by’abafite ibyo basaba ikipe. Yagize ati: “Turimo kubikurikirana kandi intego ni uko iki kibazo kigomba gukemuka bitarenze iki cyumweru.” Murenzi yavuze ko Rayon Sports ifite inshingano zo kubahiriza amasezerano yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abandi bakozi, avuga ko gukemura ibyo bibazo biri mu byo ubuyobozi bwashyize imbere. Yagarutse no ku mazina y’abantu bagiye bavugwa mu bibazo by’amasezerano, harimo Suleiman Daffe na Lotfi, avuga ko ubuyobozi buri gukurikirana uburyo ibyo bibazo byakemurwa. Iki kibazo cyagiye kivugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bahoze ari abakinnyi n’abakozi bagiye bagaragaza ko bafite amafaranga ikipe ibabereyemo. Kugeza ubu, Rayon Sports ntiratangaza ku mugaragaro urutonde rwuzuye rw’abafite ibirarane cyangwa amafaranga yose asabwa kwishyurwa, ariko ubuyobozi bwatangaje ko hari gahunda yo kubikemura mu gihe cya vuba.

Murenzi Abdallah yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora ibishoboka kugira ngo bukemure ibibazo by’abafite ibyo basaba ikipe





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.