Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko ku wa 29 Kamena 2026 Nate Ament, umukinnyi uherutse gutoranywa muri NBA Draft 2026, yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit Rwanda muri Basketball ku rwego rw'Isi. Ubu bufatanye bugamije kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda, kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga no gukangurira urubyiruko kwinjira muri Basketball . Nk'uko RDB yabitangaje ku mbuga zayo nkoranyambaga, ubu bufatanye bushingiye ku ishoramari igihugu kimaze igihe gikora muri siporo, aho Ament azifashishwa mu kugeza ubutumwa bwa Visit Rwanda ku bafana ba Basketball hirya no hino ku I
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko ku wa 29 Kamena 2026 Nate Ament, umukinnyi uherutse gutoranywa muri NBA Draft 2026, yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit Rwanda muri Basketball ku rwego rw'Isi. Ubu bufatanye bugamije kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda, kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga no gukangurira urubyiruko kwinjira muri Basketball. Nk'uko RDB yabitangaje ku mbuga zayo nkoranyambaga, ubu bufatanye bushingiye ku ishoramari igihugu kimaze igihe gikora muri siporo, aho Ament azifashishwa mu kugeza ubutumwa bwa Visit Rwanda ku bafana ba Basketball hirya no hino ku Isi no gukomeza guteza imbere isura y'u Rwanda. Ament w'imyaka 19, ufite inkomoko mu Rwanda abikesha nyina, aherutse kwinjira muri NBA nyuma yo gutoranywa muri Draft ya 2026. Biteganyijwe ko ubwamamare bwe buzafasha gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk'igicumbi cy'ubukerarugendo n'ishoramari binyuze muri siporo.

Nate Ament yagizwe Ambasaderi wa visit Rwanda muri Basketball





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.