Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kwitabira imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA Finals), nyuma y’uko New York Knicks igaragaje umusaruro udasanzwe igera ku mukino wa nyuma wa NBA. Trump, uvuka kandi akaba akunze kugaragaza urukundo akunda Umujyi wa New York, yavuze ko yahawe ubutumire budasanzwe na James Dolan, nyiri Knicks akaba n’umuyobozi w’inyubako izwi cyane ya Madison Square Garden. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu nama y’abaminisitiri, Trump yashimye intambwe iyi kipe yateye ndetse n’imiyoborere ya James D
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kwitabira imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA Finals), nyuma y’uko New York Knicks igaragaje umusaruro udasanzwe igera ku mukino wa nyuma wa NBA. Trump, uvuka kandi akaba akunze kugaragaza urukundo akunda Umujyi wa New York, yavuze ko yahawe ubutumire budasanzwe na James Dolan, nyiri Knicks akaba n’umuyobozi w’inyubako izwi cyane ya Madison Square Garden. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu nama y’abaminisitiri, Trump yashimye intambwe iyi kipe yateye ndetse n’imiyoborere ya James Dolan. Yagize ati: “James Dolan ni umuntu mwiza cyane. Nk’uko mubizi ni we nyiri Madison Square Garden. Ari kugira umwaka mwiza cyane. Ikipe ye irimo kwitwara neza, ifite abakinnyi beza. Knicks yari imaze igihe kitari gito ititwara neza, ariko ubu barimo gukora ibitangaza.” Nk’uko raporo y’ikinyamakuru The New York Times ibivuga, Trump yari yateganyije kwitabira umukino wa gatanu mu cyiciro cya kabiri (Semifinals), ariko uwo mukino ntiwabaye kuko Knicks yasezereye Cleveland Cavaliers ku ntsinzi y’imikino 4-0. Muri NBA Finals, New York Knicks itegereje kuzahura n’ikipe izava hagati ya Oklahoma City Thunder na San Antonio Spurs. Biteganyijwe ko mu mikino irindwi igomba gukinwa, imikino ya gatatu, iya kane n’iya gatandatu izabera i New York ku kibuga cya Knicks. Kuva yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump yakunze kugaragara mu birori bikomeye by’imikino. Muri uyu mwaka gusa yitabiriye imikino itandukanye irimo Super Bowl, US Open ya tennis, isiganwa rya Daytona 500 ndetse n’irushanwa rya golf rya Ryder Cup. Kwitabira imikino ya imikino ya nyuma ya NBA (NBA Finals) byaba ari amateka, kuko byaba bibaye bwa mbere, aho Perezida uri ku butegetsi bwa Amerika yitabiriye imikino ya nyuma ya NBA.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.