Mu gikorwa cyatunguye benshi ku isoko ry'abakinnyi ba NBA, Boston Celtics yemeye kugurana Jaylen Brown na Philadelphia 76ers, ihabwa Paul George ndetse n'amahitamo ane ya Draft arimo abiri ya First Round n'abiri ya Second Round. Nk'uko byatangajwe na ESPN, iri gurana rizatuma Philadelphia 76ers ibona Jaylen Brown, mu gihe Boston Celtics izahabwa Paul George, First-round picks za 2028 na 2031, ndetse na Second-round picks za 2028 na 2030. Brown asoje urugendo rw'imyaka 10 muri Boston Celtics, aho yabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'iyi kipe. Muri icyo gihe yatoranyijwe inshuro eshanu mu mukin

Mu gikorwa cyatunguye benshi ku isoko ry'abakinnyi ba NBA, Boston Celtics yemeye kugurana Jaylen Brown na Philadelphia 76ers, ihabwa Paul George ndetse n'amahitamo ane ya Draft arimo abiri ya First Round n'abiri ya Second Round. Nk'uko byatangajwe na ESPN, iri gurana rizatuma Philadelphia 76ers ibona Jaylen Brown, mu gihe Boston Celtics izahabwa Paul George, First-round picks za 2028 na 2031, ndetse na Second-round picks za 2028 na 2030. Brown asoje urugendo rw'imyaka 10 muri Boston Celtics, aho yabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'iyi kipe. Muri icyo gihe yatoranyijwe inshuro eshanu mu mukino wa NBA All-Star, anafasha Celtics kwegukana igikombe cya NBA mu 2024, ari na we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa NBA Finals (Finals MVP). Mu mwaka ushize wa shampiyona, Jaylen Brown yanditse amateka ku giti cye nyuma yo kugira impuzandengo y'amanota 28.7, rebounds 6.9 na assists 5.1 kuri buri mukino, imibare myiza kurusha indi yose yagize mu mwuga we. Muri Philadelphia, Brown agiye kwifatanya na Joel Embiid, Tyrese Maxey na VJ Edgecombe mu rugendo rwo gushaka igikombe cya mbere cya NBA iyi kipe iheruka mu 1983. Ku ruhande rwa Boston Celtics, Paul George ahageze nyuma y'ibihe bibiri bitamuhiriye muri Philadelphia. Uyu mukinnyi w'imyaka 36 y'amavuko yagowe n'imvune ndetse anahagarikwa imikino 25 mu mwaka ushize kubera kurenga ku mabwiriza ya NBA ajyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Muri ibyo bihe bibiri yakinnye muri 76ers, yagize impuzandengo y'amanota 16.7 kuri buri mukino. Iri gurana rinasoje ubufatanye bwari bumaze imyaka myinshi hagati ya Jaylen Brown na Jayson Tatum, bombi bafashije Boston Celtics kuba imwe mu makipe yahoraga ahatanira ibikombe ndetse banayihesha igikombe cya NBA mu 2024.

"Ubufatanye bwa Jaylen Brown na Jayson Tatum muri Boston Celtics busojwe n'igurana rya jaylen Brown nyuma y’imyaka 10"

"Paul George yageze muri Boston Celtics nyuma y’ibihe bibiri bitamuhiriye muri Philadelphia 76ers, aho yagize imvune ndetse anahagarikwa imikino 25, asoza n’impuzandengo y’amanota 16.7 kuri buri mukino" 

A little more informed. A little more connected.