Intsinzi ya Aston Villa muri Europa League yafunguye amarembo y’amateka muri Premier League, aho iyi shampiyona ishobora gusohora amakipe atandatu mu mikino ya UEFA Champions League mu mwaka utaha bwa mbere mu mateka. Kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko Unai Emery n’abahungu be begukanye igikombe cya Europa League, u Bwongereza bwungutse amahirwe adasanzwe. Premier League yari isanzwe ifite imyanya itanu (5) muri Champions League y’umwaka utaha (bitewe n’amanota u Bwongereza bwabonye muri UEFA), ariko uyu mubare ushobora kugera kuri atandatu (6) mu gihe Aston Villa yazarangiza ku mwanya wa gatanu

Intsinzi ya Aston Villa muri Europa League yafunguye amarembo y’amateka muri Premier League, aho iyi shampiyona ishobora gusohora amakipe atandatu mu mikino ya UEFA Champions League mu mwaka utaha bwa mbere mu mateka. Kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko Unai Emery n’abahungu be begukanye igikombe cya Europa League, u Bwongereza bwungutse amahirwe adasanzwe. Premier League yari isanzwe ifite imyanya itanu (5) muri Champions League y’umwaka utaha (bitewe n’amanota u Bwongereza bwabonye muri UEFA), ariko uyu mubare ushobora kugera kuri atandatu (6) mu gihe Aston Villa yazarangiza ku mwanya wa gatanu. Kugeza ubu, amakipe nka Bournemouth na Brighton arajwe ishinga n’umunsi wa nyuma wa shampiyona uteganyijwe ku Cyumweru, kuko ashobora kwisanga mu mikino ikomeye kurusha iyindi ku mugabane w’u Burayi. Mu gihe Aston Villa yaguma ku mwanya wa kane iriho ubu, amakipe atanu ya mbere (Arsenal, Man City, Man Utd, Aston Villa, na Liverpool) ni yo azajya muri Champions League. Bournemouth na Brighton zo zahita zijya muri Europa League. Iki ni cyo gitegerejwe na benshi. Niba Aston Villa itsinzwe na Man City ku munsi wa nyuma, hanyuma Liverpool igatsinda Brentford, Villa yahita imanuka ku mwanya wa gatanu. Ibi byatuma amakipe atandatu ya mbere yose abona itike ya Champions League. Muri iki gihe, Bournemouth (iri ku mwanya wa 6) yahita yandika amateka yo kujya mu cyiciro cy’amakipe akomeye i Burayi ku nshuro yayo ya mbere. Uretse aya makipe ari ku mbehe ya Champions League, u Bwongereza bushobora no gusohora amakipe agera ku icyenda (9) mu marushanwa yose y’u Burayi. Ibi byashoboka gusa niba Crystal Palace yegukanye igikombe cya Conference League, bigahita biyiha itike yo kujya muri Europa League umwaka utaha. Urutonde rw’agateganyo (Imyanya 8 ya mbere): Arsenal: 82 pts Man City: 78 pts Man Utd: 68 pts Aston Villa: 62 pts Liverpool: 59 pts Bournemouth: 56 pts Brighton: 53 pts Chelsea: 52 pts  

A little more informed. A little more connected.