Mu mukino w’umunsi wa 34 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026 saa moya z’umugoroba, Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1, umusaruro wahesheje Gikundiro itike yo kuzitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup 2026–2027. Uyu mukino watangiye amakipe yombi afite inyota yo gutsinda, buri ruhande rushaka amanota y’ingenzi. Rayon Sports yatangiye isatira izamu rya Kiyovu Sports, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa yo bihagarara neza. Kiyovu Sports nayo yanyuzagamo igasatira binyuze cyane kuri Uwineza René n’abandi basore bayo,

Mu mukino w’umunsi wa 34 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026 saa moya z’umugoroba, Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1, umusaruro wahesheje Gikundiro itike yo kuzitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup 2026–2027.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi afite inyota yo gutsinda, buri ruhande rushaka amanota y’ingenzi. Rayon Sports yatangiye isatira izamu rya Kiyovu Sports, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa yo bihagarara neza. Kiyovu Sports nayo yanyuzagamo igasatira binyuze cyane kuri Uwineza René n’abandi basore bayo, gusa amahirwe ntiyayisekera kuko mu minota 15 ya mbere yahushije uburyo bubiri bukomeye imbere y’izamu rya Kwizera Olivier. Ku munota wa 31, Kiyovu Sports yakoze impinduka itateganyijwe ubwo Christophe Bukuru yavaga mu kibuga asimbuzwa Uwimana Yakubu. Nubwo amakipe yakomeje gushakisha igitego, ubusatirizi bwa Kiyovu buyobowe na Uwiyaremye Fidèle bwakomeje kugorwa n’ubwugarizi bwa Rayon Sports buyobowe na Youssou Diagne na Emery Bayisenge. Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 37, ubwo Mugisha Didier uzwi nka “Taici” yazamukanaga umupira ku ruhande rw’iburyo, agacenga ba myugariro ba Kiyovu mbere yo guha umupira Tonny Kitoga wari wenyine, maze awushyira mu rushundura atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 44, Tambwe Gloire yahaye umupira Asman Ndikumana wari arebana n’izamu, ariko ishoti rye rikubita igiti cy’izamu riragaruka. N’ubwo hongerwagaho iminota itatu, Rayon Sports yagiye kuruhuka iyoboye umukino n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, amakipe yagarukanye imbaraga ndetse umukino ukomeza kuba mwiza kandi wihuta. Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya kabiri, ariko ubwugarizi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Mbonyingabo Régis bukomeza kwihagararaho. Ku rundi ruhande, Ganijuru Elie na bagenzi be bakomeza kuzitira ubusatirizi bwa Kiyovu bwashakaga igitego cyo kwishyura. Abakunzi ba Kiyovu Sports bakomeje kugaragaza kutishimira imisifurire ya Ngabonziza Jean Paulo wayoboye uyu mukino, cyane cyane ku byemezo byafashwe mu bihe bitandukanye. Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yabonye uburyo bukomeye bwo kwishyura ubwo Sanja Moïse yasigaranaga na Kwizera Olivier, ariko Emery Bayisenge agarura umupira ku murongo w’izamu, ibintu byatangiye gutuma icyizere cya Kiyovu cyo kujya muri CAF Confederation Cup kigabanuka. Ku munota wa 78, Ganijuru yahaye umupira muremure Basane winjiye mu rubuga rw’amahina ku ruhande rw’iburyo akagwa hasi, abafana bakeka penaliti ariko umusifuzi agaragaza ko nta kosa ryabaye. Icyakora, ku munota wa 84, Tambwe Gloire akoreye ikosa Uwiyaremye Fidèle hafi y’urubuga rw’amahina, Kiyovu Sports ibona coup franc nziza. Nsanzimfura Keddy ayitera hasi, umupira unyura mu maguru ya Kwizera Olivier maze Kiyovu ibona igitego cyo kwishyura, umukino uba 1-1. Nyuma y’iminota mike, Kiyovu yongeye kubona uburyo bukomeye bwo gutsinda ariko ntibuboneke. Ku munota wa 88, Asman Ndikumana yasigaranaga n’umunyezamu James Désiré wa Kiyovu Sports, ariko ananirwa kuwutsinda. Nubwo Kiyovu Sports yakomeje gukina imipira miremire ishaka igitego cy’intsinzi, iminota itanu y’inyongera yarangiye amakipe yombi agabanye amanota ku gitego 1-1. Rayon Sports ihita yikatisha itike yo kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup 2026–2027.

A little more informed. A little more connected.