Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mukino wa Basketball mu Rwanda (RBL) ikomeje kugana ku musozo w’icyiciro gisanzwe, aho amakipe akomeye akomeje kwerekana urwego rwo hejuru, ndetse n’abakinnyi batandukanye bakomeje kwitwara neza kurusha abandi. Kugeza ubu, Patriots BBC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 25, nyuma yo gutsinda imikino 11 no gutsindwa itatu gusa. Iyi kipe iri mu bihe byiza kuko imaze imikino umunani yikurikiranya itazi gutsindwa. Mu mikino 14 imaze gukina, Patriots yatsinzwe gusa na EAUR BBC, RSSB Tigers na APR BBC, ibintu byerekana ko ari imwe mu makipe ahagaze ne
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mukino wa Basketball mu Rwanda (RBL) ikomeje kugana ku musozo w’icyiciro gisanzwe, aho amakipe akomeye akomeje kwerekana urwego rwo hejuru, ndetse n’abakinnyi batandukanye bakomeje kwitwara neza kurusha abandi. Kugeza ubu, Patriots BBC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 25, nyuma yo gutsinda imikino 11 no gutsindwa itatu gusa. Iyi kipe iri mu bihe byiza kuko imaze imikino umunani yikurikiranya itazi gutsindwa. Mu mikino 14 imaze gukina, Patriots yatsinzwe gusa na EAUR BBC, RSSB Tigers na APR BBC, ibintu byerekana ko ari imwe mu makipe ahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino. Ku rundi ruhande, APR BBC ikomeje kwemeza ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Mu mikino 12 imaze gukina, APR imaze gutsindwa umukino umwe gusa, uwo yatsinzwe na Tigers BBC.

Uwitonze Justin akomeje kwitwara neza muri APR BBC, aho ari mu bakinnyi bakomeje gutanga umusaruro ushimishije cyane cyane mu gutsinda amanota atatu.
Kimwe mu biri gutuma APR ikomeza kwitwara neza ni urwego rwiza rw’abakinnyi bayo, by’umwihariko Uwitonze Justin umaze igihe agaragaza impano idasanzwe, cyane cyane mu gutsinda amanota atatu (three-pointers). Kuva irushanwa rya "Gmt 3x3" (Jenoside Memorial) ryasozwa, Justin ari mu bakinnyi bamaze gukurura amaso ya benshi kubera umusaruro akomeje gutanga. APR kandi ikomeje guha umwanya abakinnyi bakiri bato, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka ejo hazaza heza h’Ikipe y’Igihugu. Nubwo iri gukina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere, East African University Rwanda BBC (EAUR BBC) na yo ikomeje gutanga ubutumwa bukomeye. N’ubwo iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19, iyi kipe muri iyi minsi ntabwo iri mu bihe byiza kuko imaze imikino ibiri yikurikiranya itabona itsinzi, nubwo isanzwe iri mu makipe atanga akazi gakomeye ku bahanganye na yo.

"Ronald Nato Kolmia akomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba za EAUR BBC, aho kugeza ubu amaze gutsinda amanota 245 muri shampiyona, aza ku mwanya wa gatatu mu batsinze amanota menshi muri National Basketball League 2026."
Umusaruro wa EAUR BBC ushingiye ku bakinnyi bayo bakomeje kwigaragaza barimo Ronaldo Nato Kolmia, Gtyang Luak, na Cyiza Ben Ruben. By’umwihariko, Kolmia ari mu bakinnyi bahagaze neza mu gutsinda amanota menshi muri shampiyona, aho kugeza ubu afite amanota 245, akaza ku mwanya wa gatatu.

"Amotoe James Kofi wa UGB ni we uyoboye abamaze gutsinda amanota menshi muri Rwanda Basketball League 2026, aho kugeza ubu afite amanota 369."
Ari inyuma ya Amotoe James Kofi wa UGB umaze gutsinda amanota 369, ndetse na Damarius Franklin wa Patriots BBC ufite amanota 316. Ibi byerekana urwego rwiza rw’uyu mukinnyi ndetse n’uruhare rwe mu mikinire ya EAUR BBC. Mu gihe hasigaye imikino mike ngo hamenyekane uko amakipe azahura mu mikino ya kamarampaka (Playoffs), APR BBC, Patriots BBC na RSSB Tigers zikomeje kugaragara nk’izifite amahirwe menshi yo guhatanira igikombe, mu gihe EAUR BBC ikomeje kwandika amateka meza mu mwaka wayo wa mbere.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.