Ishyirahamwe ry'Umukino wa Rugby mu Rwanda (Rwanda Rugby Federation) ryatangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, hasojwe gahunda ya Rugby Rising Play 2026, yari igamije guteza imbere abakobwa bafite imyaka 14 kugeza kuri 19 bo mu nkambi z'impunzi n'abaturiye izo nkambi, binyuze mu mukino wa rugby, amasomo y'ubuzima bwa buri munsi n'itumanaho mu Cyongereza. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda Rugby Federation, rivuga ko iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na World Rugby, MINEMA, UNHCR n'amashuri yayitabiriye. Yasojwe hakinwe amarushanwa mu nkambi za Kigeme, Mugombwa

Ishyirahamwe ry'Umukino wa Rugby mu Rwanda (Rwanda Rugby Federation) ryatangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, hasojwe gahunda ya Rugby Rising Play 2026, yari igamije guteza imbere abakobwa bafite imyaka 14 kugeza kuri 19 bo mu nkambi z'impunzi n'abaturiye izo nkambi, binyuze mu mukino wa rugby, amasomo y'ubuzima bwa buri munsi n'itumanaho mu Cyongereza. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda Rugby Federation, rivuga ko iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na World Rugby, MINEMA, UNHCR n'amashuri yayitabiriye. Yasojwe hakinwe amarushanwa mu nkambi za Kigeme, Mugombwa, Nyabiheke na Mahama, ahatanira amakipe icyenda. Amakipe yabaye aya mbere ni GS Kigeme B, GS Mugombwa A, GS Nyabiheke B na GS PYSANNAT LD. Ubuyobozi bwa Rwanda Rugby Federation bwashimiye abakinnyi, abatoza, abarimu n'abafatanyabikorwa, buvuga ko buzakomeza guteza imbere umukino wa rugby no kuzamura impano z'urubyiruko rwo mu nkambi z'impunzi.

A little more informed. A little more connected.