Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 bazayihagararira mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 52. Iyi kipe, izwi ku izina rya Leopards, iheruka kugaragara mu Gikombe cy’Isi mu 1974 ubwo igihugu cyitwaga Zaire. Ubu isubiye ku rwego mpuzamahanga mu izina rya DR Congo, ifite icyizere cyo kwandika amateka mashya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Democratic Republic of the Congo iri mu Itsinda K ririmo Portugal, Colombia na Uzbekistan. Abakinnyi 26 DR C
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 bazayihagararira mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 52. Iyi kipe, izwi ku izina rya Leopards, iheruka kugaragara mu Gikombe cy’Isi mu 1974 ubwo igihugu cyitwaga Zaire. Ubu isubiye ku rwego mpuzamahanga mu izina rya DR Congo, ifite icyizere cyo kwandika amateka mashya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Democratic Republic of the Congo iri mu Itsinda K ririmo Portugal, Colombia na Uzbekistan. Abakinnyi 26 DR Congo izakoresha: Abanyezamu Matthieu Epolo (Standard Liège) Timothy Fayulu (FC Noah) Lionel Mpasi (Le Havre) Ba myugariro Dylan Batubinsika (Larisa) Rocky Bushiri (Hibernian) Gedoon Kalulu (Aris Limassol) Steve Kapuadi (Widzew Łódź) Joris Kayembe (Genk) Arthur Masuaku (Lens) Chancel Mbemba (Lille) Axel Tuanzebe (Burnley) Aaron Wan-Bissaka (West Ham United) Abakina hagati Théo Bongonda (Spartak Moscow) Brian Cipenga (CD Castellón) Meshack Elia (Alanyaspor) Gaël Kakuta (Larisa) Edo Kayembe (Watford) Nathanael Mbuku (Montpellier) Samuel Moutoussamy (Atromitos) Ngal’ayel Mukau (Lille) Charles Pickel (Espanyol) Noah Sadiki (Sunderland) Ba rutahizamu Cédric Bakambu (Real Betis) Simon Banza (Al Jazira) Fiston Mayele (Pyramids FC) Yoane Wissa (Newcastle United) Umutoza mukuru Sébastien Desabre DR Congo izatangira urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ikina umukino wa mbere na Portugal ku itariki ya 17 Kamena.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.