Umunyezamu wa Manchester United, Senne Lammens, yashyizwe ku gasongero ashimirwa uburyo yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, aho yegukanye igihembo cy’umukinnyi mushya witwaye neza kurusha abandi (Premier League Transfer of the Season). Iki gihembo cyihariye gihabwa umukinnyi wahinduye ikipe maze akagaragaza impinduka nziza kandi zigaragara mu gihe gito. Kuba uyu musore w’imyaka 23 gusa yacyegukana mu mwaka we wa mbere akandagiye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, ni ibintu bidasanzwe kandi bishimangira ubuhanga bwe. Nta we uyobewe ko kumenyera shampiyona y’u Bwongereza (Premier League)
Umunyezamu wa Manchester United, Senne Lammens, yashyizwe ku gasongero ashimirwa uburyo yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, aho yegukanye igihembo cy’umukinnyi mushya witwaye neza kurusha abandi (Premier League Transfer of the Season). Iki gihembo cyihariye gihabwa umukinnyi wahinduye ikipe maze akagaragaza impinduka nziza kandi zigaragara mu gihe gito. Kuba uyu musore w’imyaka 23 gusa yacyegukana mu mwaka we wa mbere akandagiye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, ni ibintu bidasanzwe kandi bishimangira ubuhanga bwe. Nta we uyobewe ko kumenyera shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) bitoroshye na gato, kuko isaba imbaraga, umuvuduko n’imyitwarire yo ku rwego rwo hejuru. Lammens yahise atanga umusaruro vuba, atanga umutekano mu izamu rya Manchester United maze isoza shampiyona y'abongereza iri ku mwanya wa gatatu.

Senne Lammens yerekanye ko adatinya inshingano zikomeye. Aho kugira ngo amare amezi menshi amenyera ubuzima bushya bw’i Manchester, yahise aba umukinnyi utanga ituze n’icyizere guhera ku munsi wa mbere. Ubu buhanga bwe nibwo bwerekanye ko Manchester United yakoze amahitamo ya zahabu mu kumugura. Kwegukana iki gihembo byerekanye ko amafaranga n'imbaraga Manchester United yakoresha imuzana byatanze umusaruro kuriyi kipe. Ni ibintu bidapfa gupfa kubaho ko umunyezamu ukiri muto agera mu Bwongereza agahita ahigika abandi bose, agasinyirwa ko ari we mukinnyi waguzwe neza kurusha abandi muri shampiyona yose ahigitse abandi bakinnyi bakomeye nka Victor Gyökeres, Rayan Cherki, Joao Pedro, na Antoine Semenyo. Ibi bitanga ishema rikomeye ku mukinnyi ubwe ndetse n’ikipe ya Manchester United muri rusange.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.