Mu myaka icumi ishize, iyo wageraga ku bibuga by’umupira w’amaguru byo mu duce dutandukanye twa Afurika y’Epfo, wasangaga hari umusore uhora afite camera mu ntoki, yiruka ku ruhande rw’ikibuga ashakisha amafoto meza y’abana n’urubyiruko bafite impano mu mupira w’amaguru. Uwo musore ni Vincent Matlou, wamamaye cyane ku izina rya Vino Snap. Uyu munsi, umurava n’akazi yakoze imyaka myinshi byamugejeje ku nzozi zikomeye, nyuma yo kwemezwa mu bazafotora mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Vincent Matlou yatangiye gufotora umupira w’ama

Mu myaka icumi ishize, iyo wageraga ku bibuga by’umupira w’amaguru byo mu duce dutandukanye twa Afurika y’Epfo, wasangaga hari umusore uhora afite camera mu ntoki, yiruka ku ruhande rw’ikibuga ashakisha amafoto meza y’abana n’urubyiruko bafite impano mu mupira w’amaguru. Uwo musore ni Vincent Matlou, wamamaye cyane ku izina rya Vino Snap. Uyu munsi, umurava n’akazi yakoze imyaka myinshi byamugejeje ku nzozi zikomeye, nyuma yo kwemezwa mu bazafotora mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Vincent Matlou yatangiye gufotora umupira w’amaguru mu mwaka wa 2016. Mu gihe benshi bibanda ku makipe akomeye n’abakinnyi bazwi, we yahisemo kwibanda ku mupira ukinirwa mu duce tw’abaturage basanzwe twa Afurika y’Epfo, uzwi nka Kasi Football. Yamaraga amasaha menshi ku bibuga by’ivumbi afotora abana n’urubyiruko bafite impano, akabashyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ibikorwa byabo bigere kure. Nubwo icyo gihe bitari bizwi neza aho uwo murimo we uzamugeza, yakomeje gukora adacika intege. Amafoto ye yafashije benshi kumenyekana no kubona amahirwe yo gukina umupira w’amaguru ku rwego rw’umwuga. Mu bakinnyi bagaragaye bwa mbere binyuze mu mafoto ye harimo Relebohile Mofokeng, ubu uri mu bakinnyi bakomeye ba Orlando Pirates ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana. Nyuma yo gutoranywa mu baza fotora Igikombe cy’Isi cya 2026, Vincent Matlou yashimiwe n’abatari bake barimo Gayton McKenzie, Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo. Uyu muyobozi yavuze ko Matlou yabaye umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza impano z’abakinnyi bakiri bato, cyane cyane abaturuka mu duce twibyaro. Yagaragaje ko umurava, ubwitange n’urukundo yakunze kugaragariza umupira w’amaguru ari byo byatumye agera kuri uru rwego rw’isi. Yatangiriye ku bibuga byoroheje byo mu duce twibyaro, ariko kubera gukunda ibyo akora no kubikorana ubunyamwuga, ubu agiye gukora mu irushanwa rikomeye kurusha ayandi yose mu mupira w’amaguru ku Isi. Kuba agiye gufotorera mu 2026 FIFA World Cup ni ishema rikomeye kuri we, ku muryango we no ku rubyiruko rwose rwa Afurika rufite inzozi zo kugera kure binyuze mu mpano zarwo. Uyu mufotozi Vino Snap agiye kwandika amateka mashya mu mwuga we, ndetse inkuru ye ikaba ikomeje kubera benshi isoko y’icyizere n’ihumure ko inzozi zishobora kuba impamo igihe zishyigikiwe n’umurava n’ubwitange.

A little more informed. A little more connected.