Francis Ngannou yerekanye imbaraga zidasanzwe mu mukino wa MMA wabereye mu Intuit Dome i Los Angeles ku wa 16 Gicurasi 2026, aho yatsinze Philipe Lins akoresheje ibipfutsi bibiri bikomeye mu gice cya mbere cy’umukino. Uyu mukino waciye agahigo ko kuba waratambukijwe kuri Netflix, ukarebwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi hose. Nyuma yo gutsinda, Ngannou yatunguye benshi agaragaza ubumuntu budasanzwe, aho yaretse gukomeza gukubita uwo bari bahanganye wari wamaze kunanirwa, ahita anafata icyemezo cyo guha Philipe Lins igihembo cya $100,000 yari agenewe we nk’uwitwaye neza (performanc
Francis Ngannou yerekanye imbaraga zidasanzwe mu mukino wa MMA wabereye mu Intuit Dome i Los Angeles ku wa 16 Gicurasi 2026, aho yatsinze Philipe Lins akoresheje ibipfutsi bibiri bikomeye mu gice cya mbere cy’umukino. Uyu mukino waciye agahigo ko kuba waratambukijwe kuri Netflix, ukarebwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi hose. Nyuma yo gutsinda, Ngannou yatunguye benshi agaragaza ubumuntu budasanzwe, aho yaretse gukomeza gukubita uwo bari bahanganye wari wamaze kunanirwa, ahita anafata icyemezo cyo guha Philipe Lins igihembo cya $100,000 yari agenewe we nk’uwitwaye neza (performance bonus), avuga ko Lins yari akwiye guhabwa agaciro ku bw’ubutwari yagaragaje muri uyu mukino. Ibi byatumye uyu mukino urenga imbibi za siporo isanzwe, ugaragara nk’ikimenyetso cy’ubumuntu, ubutwari n’icyubahiro Ngannou aha abo bahangana. Yashimwe cyane ni mpande zitandukanye kubera guhuza imbaraga zidasanzwe mu kibuga n’impuhwe zigaragara hanze yacyo, bikamushyira ku rwego rw’abakinnyi badasanzwe. Uretse ibyo, uyu mukino wanagaragaje impinduka zikomeye mu itangazamakuru rya siporo, kuko watambukijwe kuri streaming ku rwego mpuzamahanga, bituma abantu benshi babasha kuwureba nta mbogamizi z’amatike ahenze. Mu mateka ye, Ngannou akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye muri MMA no mu bateramakofe, ariko kandi azwi nk’umuntu uha agaciro ubumuntu, icyubahiro n’ubwubahane hagati y’uwo bahanganye.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.