Umunyarwanda ufite inkomoko mu Rwanda ariko wakuriye mu Bubiligi, Aaron Murenzi, yasinyiye Atlético Levante, ikipe y’abato ya Levante UD yo muri Espagne ikina La Liga, nk’uko iyi kipe yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026. Murenzi wavutse mu 2008 yerekeje muri iyi kipe avuye muri KRC Genk yo mu Bubiligi, aho yari amaze kwigaragaza mu marushanwa y’abato no mu makipe y’abato y’Igihugu cy’u Bubiligi. Levante yavuze ko uyu mukinnyi wo hagati usatira izamu yinjijwe mu mushinga wayo wo guteza imbere impano z’abakiri bato, ishingiye ku buhanga bwe mu kurema uburyo bw’ibitego no kuyobora

Umunyarwanda ufite inkomoko mu Rwanda ariko wakuriye mu Bubiligi, Aaron Murenzi, yasinyiye Atlético Levante, ikipe y’abato ya Levante UD yo muri Espagne ikina La Liga, nk’uko iyi kipe yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026. Murenzi wavutse mu 2008 yerekeje muri iyi kipe avuye muri KRC Genk yo mu Bubiligi, aho yari amaze kwigaragaza mu marushanwa y’abato no mu makipe y’abato y’Igihugu cy’u Bubiligi. Levante yavuze ko uyu mukinnyi wo hagati usatira izamu yinjijwe mu mushinga wayo wo guteza imbere impano z’abakiri bato, ishingiye ku buhanga bwe mu kurema uburyo bw’ibitego no kuyobora umukino. Uyu musore yanyuze kandi mu marerero ya RSC Anderlecht na KRC Genk, amakipe azwiho gutegura abakinnyi bakomeye ku Mugabane w’u Burayi. Murenzi yanakiniye amakipe y’abato y’u Bubiligi mbere yo kwerekeza muri Levante, aho azakomereza urugendo rwe rwo gukina ruhago mu rwego rw’abato rw’iyi kipe yo muri Espagne, ikipe y’abato ya Levante UD yo muri Espagne, nk’uko iyi kipe yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026. Murenzi wavutse mu 2008 yerekeje muri iyi kipe avuye muri KRC Genk yo mu Bubiligi, aho yari amaze kwigaragaza mu marushanwa y’abato no mu makipe y’abato y’Igihugu cy’u Bubiligi. Levante yavuze ko uyu mukinnyi wo hagati usatira izamu yinjijwe mu mushinga wayo wo guteza imbere impano z’abakiri bato, ishingiye ku buhanga bwe mu kurema uburyo bw’ibitego no kuyobora umukino. Uyu musore yanyuze kandi mu marerero ya RSC Anderlecht na KRC Genk, amakipe azwiho gutegura abakinnyi bakomeye ku Mugabane w’u Burayi. Murenzi yanakiniye amakipe y’abato y’u Bubiligi mbere yo kwerekeza muri Levante, aho azakomereza urugendo rwe rwo gukina ruhago mu rwego rw’abato rw’iyi kipe yo muri Espagne.

Aaron Murenzi yasinyiye Atlético Levante ikipe y’abato ya Levante UD yo muri Espagne ikina La Liga

A little more informed. A little more connected.