Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Salima Mukansanga, yatoranyijwe na FIFA mu bazakora ku mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026, aho azaba ari mu bashinzwe ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee). Mukansanga, ufite imyaka 37, ari mu basifuzi 14 batoranyijwe nk’abakoresha VAR muri iri rushanwa rizahuza amakipe 24 yo hirya no hino ku Isi. FIFA yavuze ko iri toranywa rigamije gutegura abasifuzi bazifashishwa no mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2027 kizabera muri Brésil. Uyu Munyarwandakazi as
Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Salima Mukansanga, yatoranyijwe na FIFA mu bazakora ku mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026, aho azaba ari mu bashinzwe ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee). Mukansanga, ufite imyaka 37, ari mu basifuzi 14 batoranyijwe nk’abakoresha VAR muri iri rushanwa rizahuza amakipe 24 yo hirya no hino ku Isi. FIFA yavuze ko iri toranywa rigamije gutegura abasifuzi bazifashishwa no mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2027 kizabera muri Brésil. Uyu Munyarwandakazi asanzwe ari umwe mu basifuzi bazwi ku rwego mpuzamahanga, akaba ari inshuro nyinshi yitabajwe na FIFA na CAF mu marushanwa akomeye. Azaba ahagarariye u Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) mu rwego rwo kurinda ubutabera, gukurikirana no kugenzura ibyemezo by’abasifuzi bo hagati hifashishijwe amashusho.

Mukansanga ari mu basifuzi 14 batoranyijwe nk'abakoresha VAR mu gikombe cy'isi cy'abakobwa batarengeje imyaka 20





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.