Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan, atazitabira gahunda yo kwitegura no gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kumenyeshwa ko atemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Omar Artan yahagaritswe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami mu mpera z’icyumweru gishize, nubwo yari afite ibyangombwa by’inzira byemewe. Kugeza ubu, inzego za Amerika ntiziratangaza ku mugaragaro impamvu yatumye yangirwa kwinjira muri icyo gihugu. Abayobozi ba Somalia b

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan, atazitabira gahunda yo kwitegura no gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kumenyeshwa ko atemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Omar Artan yahagaritswe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami mu mpera z’icyumweru gishize, nubwo yari afite ibyangombwa by’inzira byemewe. Kugeza ubu, inzego za Amerika ntiziratangaza ku mugaragaro impamvu yatumye yangirwa kwinjira muri icyo gihugu. Abayobozi ba Somalia banenze iki cyemezo, bavuga ko gishobora kubangamira amahirwe angana n’indangagaciro z’ubutabera siporo ishingiyeho. Umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Somalia, Ciise Aden Abshir, yavuze ko Artan ari umwe mu basifuzi bafite izina rikomeye muri Afurika kandi ko akwiriye gushyigikirwa n’umuryango mugari wa ruhago ku Isi. Omar Artan yabaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA kuva mu 2018, anayobora amarushanwa akomeye arimo 2023 Africa Cup of Nations. Mu mwaka ushize kandi yatorewe igihembo cy’umusifuzi mwiza muri Afurika, ibintu byatumye ashyirwa mu basifuzi 170 batoranyijwe kuyobora imikino 104 y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Kutazitabira iri rushanwa ni igihombo gikomeye kuri Omar Artan no kuri Somalia muri rusange, kuko yari agiye kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye imikino y’Igikombe cy’Isi. Ibi byari kuba amateka akomeye muri ruhago y’icyo gihugu ndetse bikaba intambwe ikomeye ku iterambere ry’abasifuzi bo muri Afurika ku rwego mpuzamahanga.

A little more informed. A little more connected.